lifeUmuryango CHORALI CHRISTUS REGNAT washinzwe kuva mu mpera z’umwaka wa 2005 ugamije gusingiza Imana no gufasha abakiristu gusenga neza babifashijwemo n’indirimbo,mu gikorwa rusange cya Missa ntagatifu ariyo Liturigiya .
New :….
Chorale Christus Regnat iri kwitegura Choralie ya 2011 izaba le 14/15 /Gicurasi; 2011
KIZITO MIHIGO mu minsi yashize ari inaha yakoranye igitaramo samedi le 30/10/2010 i Gikondo kuri Paruwasi kuva saa 17hoo na Chorale XtusRegnat
Chorale mu minsi ishije yakoranye na KIZITO MIHIGO muri FESPAD 2010
HAMWE NI IGITARAMO CYABAYE KU CYUMWERU 01/08/2010 MURI SERENA HOTEL DUFATANYIJE N’ABANDI BAHANZI BARIRIMBA INDIRIMBO ZAHIMBIWE IMANA
Samedi le 12/06/10 Chorale yifatanyije n’ umwe mu baririmbyi bayo Mme Térèse DUSABE muri yubile ye y’amavuko y’ imyaka mirongo itanu (50 ans) i Karongi kandi umwaka wa yubile ukaba ugikomeza, Imana imwongerere imigisha imuhe umugisha utagimba.
Muri ino minsi chorale iri gukora ibiganiro ku ma Radio atandukanye kugirango abantu muri rusange bamenye mubyukuri mpamvu ki tugomba kubaho dusingiza IMANA .
Kuwa gatandatu le 31/10/2009 bavuye kuri Radio Maria,mu munsi iri imbere muzamenyeshwa indi Radio izakurikiraho.
Chorale Christus Regnat ifite Salle mberabyombi (multi-purpose hall)yakira abantu 300 iri kuri Paroisse Ste Famille munsi ya Economat Alimentation ikodesha .ibindi bisobanuro reba cantact us.
Mu minsi ya Pasika ya 2010 chorale yabaye kumwe na KIZITO Mihigo muri TRI-DUUM PASCALE isozwa na Pasika ya Nyagasani kuri Centre Christus Imana ihabwe icyubahiro !!. Igitaramo”AKIRA URU RWANDA MANA IHORAHO” cya Dimanche le 11/04/10 à 18h00 muri Lycée Notre Dame nacyo cyabaye intagereranywa.
Mu minsi y’impera z’umwaka wa 2009, Chorale Christus Regnat yakoranye cyane na KIZITO Mihigo : ari igitaramo “BOSE BABE UMWE” kuri Centre Christus Samedi le 05/12/2009; Missa ya NOHELI i Remera kuri Christus Vendredi 25/12/2009 hamwe n’igitaramo nyirizina i Remera kuri Centre Christus dimanche le 27/12/2009 byose byagenze neza byukuri byabaye ibyo gutuma abantu bisuzuma(isano bafitanye n’IMANA binyujijwe mu ndirimbo) ( Imana mu Bantu n’ Abantu mu MANA ari rwo RUKUNDO nyirizina EMMA – NU – EL)
Christus Regnat yatangiriye muri centre Christus i Remera ya akarere ka Gasabo, umujyi wa kigali ,
Nyuma gato amezi make, byabaye ngombwa ko ijya kuririmbira no muzindi kiriziya nk’iyahoze ari centrale ya Remera ubu yabaye Paruwasi Regina Pacis-Remera ari naho ubu iyi chorali ibarizwa,Paruwasi kicukiro,Paruwasi Ste Famille n’ahandi babiyambaje ariko kandi batibagiwe ko kwivuko ari kuri centre Christus- Remera.
Christus Regnat kugeza m’ukwakira 2009 imaze gukora imyiherero itatu , iba buri mwaka,2007,2008,2009.
Yitabiriye Gahunda yo kwibuka abahanzi ba muzika Nyarwanda iyi myaka ibiri 2008;2009.
Imaze gushyira ahagaragara Cassette 2 na CD zazo 2 arizo Vol1 na Vol2 kandi ikaba ifitanye umubano wihariye n’andi makorali yo hagati mu gihugu n’ ayo hanze yacyo, ayo mugihugu twavuga nka Chorali Ste Augustin na Chorali Il est Vivant, hanze hari nka Chorali yo muri Chatedrale nkuru ya Bujumbura y’ abakuze.
Umuryango Chorali Christus Regnat kandi ufitanye umubano wihariye n’ amaparuwasi gatolika nka Paruwasi ya Kibeho,Paruwasi kicukiro na Paruwasi Gatolika ya Chatedrale ya Bujumbura.
Ukwemera, Ukwizera n’Urukundo nibyo nkingi z’inkuta zifashe uyu muryango .