Radio Maria Rwanda est une Radio chretienne catholique au service de l’annonce de la Bonne Nouvelle de Jesus Christ.
Radio Maria Rwanda fonctionne grâce aux dons de ses auditeurs puisqu’elle est une Radio non commerciale.
Vous pouvez suivre ses émissions sur 88.6MHZ,97.3MHZ,99.4MHZ,99.8MHZ ou sur l’Internet à l'adresse www.radiomaria.rw
Que Dieu vous bénisse.
Produits & Services :
Radio Maria Rwanda igamije iyogezabutumwa. Ntikora ubucuruzi cyangwa ibikorwa bya politiki.Radiyo Mariya ifasha abantu guhinduka no guhuza ingiro n`Ivanjli ya Kristu bemera.Ni ijwi Umubyeyi Bikira Maria yahaye Kiliziya kugira ngo itoze ukwemera abantu muri ikimgihe usanga bugarijwe n`umwijima w`ubuhakanyi no kwikunda. Ni inzira yo guhamagarira abayumva kwimika urukundo,kubabarirana no kwiringira impuhwe z`Imana.Hari ubuhamya bw`abadutega amatwi bemeza ko Radio Maria yabafashije kugarukira Imana,abandi yatumye biyakira hari n`abo yahuje ubu bakaba ari inshuti.
Kugeza ubu, bigaragara ko Radio Maria ifasha abasaza n`abakecuru kubaho mu isengesho kuko baba batagifite intege zo kugera aho abandi bari.Radio Maria Rwanda ibabarana n`abarwayi, ikabahumuriza, ikifatanya
na bo mu isengesho ibereka ko ububabare bwabo bufite igisobanuro iyo barangamiye umusaraba wa Kristu. Radio Maria Rwanda yita ku bana n`urubyiruko rushobora gutwarwa n`iby`isi, ikabategurira ibiganiro n`indirimbo zibafasha gukurana umutima ukunda Imana n`abantu.
Radio Maria Rwanda/Office-Muhanga
Ibiganiro bya Radio Maria Rwanda bigamije kurera muntu mu buryo bwuzuye ku buryo yaba indacyemwa mu muryango nyarwanda ndetse akaba indatwa mu ruhando rw`amahanga. Niyo mpamvu hari ibiganiro bishimangira uburere mbonezabupfura n`imigenzo mbonezamana, ibiganiro bikangurira abantu iterambere rya roho n`iry`umubiri, ibiganiro bikangurira abantu kugira imigenzereze itanyuranya n`ugushaka kw’Imana,.....Ni ngombwa ariko kumenya ko isengesho rifata umwanya w`ibanze mu biganiro bya Radio Maria.Isengesho ryo kuri Radio Maria rikurikiza gahunda ya Kiliziya.Mu gitambo cya misa buri munsi Radio Maria yifatanya mu isengesho n`abarwayi aho bari hose, abageze mu zabukuru batakigira intege zibageza aho abandi baturira igitambo, abari mu magereza n`abandi bafite intege nke.By`umwihariko buri wa mbere mu gitondo dusabira izo ngeri z`abantu banyuranye twogeyemo n`abatera Radio Maria inkunga.
Mu gitondo kugira ngo abantu bibuke ko bagomba gutangira umunsi bashimira Imana ibaramukije banayiragiza gahunda bafite, nimugoroba bashimira Imana mbere yo kuryama, ishapule ndetse n`andi masengesho anyuranye afasha abantu ku giti cyabo, mu muryango kuguma mu mushyikirano n`Imana.Mu bihe byagenwe na Kiliziya Radio Maria yifashisha inzira y`umusaraba cyangwa noveni yifatanya n`abakristu kubaho ibyo bihe bya Kiliziya.